Ingwate ku nguzanyo
Mu rwego rwo korohereza ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse kubona imari kugira ngo babashe gutangiza, kwagura no guteza imbere imishinga yabo, BDF ikorana ibigo by’Imari mu kongerera abakiliya / abagenerwabikorwa ingwate iri hagati ya 50 – 75% by’ingwate ikenewe n’ikigo cy’imari kugirango umugenerwabikorwa ahabwe inguzanyo.
Iyi serivisi itangwa mu byiciro bibiri aribyo; Ingwate ku mutungo utimukanwa, n’ingwate ku nguzanyo z’igishoro.

Ingwate ku nguzanyo itangwa mu byiciro bibiri
a. Abemerewe
- Ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse, rwiyemezamirimo ku giti cye, amashyirahamwe na za Koperative
b. Ibyiciro by’ishoramari birebwa
- Ubwoko bwose bw’ishoramari bushobora kumara igihe kirengeje umwaka umwe.
- Imitungo, inganda, ibikoresho, amasambu, inyubako, ibinyabiziga, ubuhinzi n’ubworozi, n’ibindi.
c. Igihe imara
- Imyaka 10
d. Ingano y’ingwate itangwa
- Ingwate isabwa igomba kuba itarengeje agaciro ka miliyoni magana atanu ku mishanga yose.
e. Ikigero cy’ingwate BDF yongerera umugenerwabikorwa
- Abagore n’urubyiruko bongererwa kugera kuri 75% by’ingwate baba basabwe kugira ngo bahabwe inguzanyo mu kigo cy’imari.
- Abagabo (barengeje imyaka 30) bongererwa ingwate kugera kuri 50%.
- Amashyirahamwe na za Koperative byongererwa ingwate kugera kuri 50%.
f. Inzira binyuramo ngo uhabwe iyi serivisi
- Egera ikigo cy’imari mukorana (Banki, MFI, SACCO) wuzuze ibisabwa usaba inguzanyo.
- Ikigo cy’imari kizasuzuma umushinga wawe kirebe ko wujuje ibisabwa.
- Ikigo cy’imari ni cyemeza umushinga wawe kigasanga nta ngwate ihagije ufite, ni cyo cyohereza ubusabe muri BDF ko wakunganirwa ku ngwate ubura.
- Uhabwa ubutumwa bugufi bukumenyesha ko umushinga wawe woherejwe muri BDF.
- BDF iyo isuzumye umushinga igasanga wujuje ibisabwa isubiza ikigo cy’imari yemera kukunganira ku ngwate waburaga.
- Ikigo cy’imari cyongera kugutumaho ukaza ukuzuza ibisabwa, ugahabwa inguzanyo ugashyira umushinga wawe mu bikorwa.
Iki ni icyiciro cy’ingwate ku nguzanyo itangwa kuri ba rwiyemezamirimo baba bashaka inguzanyo mu bigo by’imari zo gushora mu bucuruzi bwabo basanzwe bakora.
a. Abemerewe
- Ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse, rwiyemezamirimo ku giti cye, amashyirahamwe na za Koperative
- Ubwoko bwose bw’ishoramari
b. Ibyiciro by’ishoramari birebwa
- Ubwoko bwose bw’ishoramari
- Imishinga y’ubuhinzi imara igihe gito, ndetse n’ubucuruzi busanzwe.
c. Igihe imara
- Kugera ku mwaka umwe, imishinga y’ubuhinzi imara igihe gito.
- Kugera ku myaka 3, imishinga y’ubucuruzi busanzwe.
d. Ikigero cy’ingwate BDF yongerera umugenerwabikorwa
Imishinga imara igihe gito y’ubuhinzi yongererwa ingwate kugera kuri 30%.
Imishinga y’ubucuruzi busanzwe yongererwa ingwate kugera kuri 50%.
e. Inzira binyuramo ngo uhabwe iyi serivisi