inguzanyo mu buhinzi n’ubworozi

Mu rwego rwo kurwanya ubushomeri ku bafite impamyabumenyi ya kaminuza icyiciro cya mbere n’icyakabiri (A1 na A0), BDF ifasha imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi bwa kijyambere y’abafite izi mpamyabumenyi ibaha inguzanyo z’ubuhinzi.

Ibijyanye n’iyi serivisi

a. Ubwoko bw’imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi ifashwa muri iyi gahunda

  • Imishinga yongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.
  • Ubuhinzi n’ubworozi bwa kijyambere
  • Ubuhinzi bw’imboga n’imbuto
  • Ubworozi bw’amafi.

b. Imiterere y’iyi serivisi

  • BDF itanga nguzanyo y’agera kuri miliyoni icumi Rwf 10 000 000 yishyurwa ku nyungu ya 12% kumwaka.
  • BDF itanga 30% y’inguzanyo nk’inkunga mu mushinga mugihe 70% y’inguzanyo yishyuwe kugihe, uwagurijwe asonerwa 30% asigaye.
  • Nyirumushinga asabwa gutanga ingwate kunguzanyo asaba.
  • Nyirumushinga asabwa kwitangira nibura 10% by’ikiguzi cy’mushinga we/uruhare rwe mu mushinga.

c. Ibisabwa kugira ngo umugenerwabikorwa ahabwe iyi serivisi

  • Ba nyiri umushinga bagomba kuba ari Abanyarwanda.
  • Nyiri umushinga agomba kuba yararangije amashuri yisumbuye cyangwa kaminuza.
  • Umushinga ugomba kuba ugaragaza uko uzatanga imirimo ku banyarwanda (Ugomba kuba ugaragaza neza umubare witezwe wabazabona imirimo muri uwo mushinga by’umwihariko abanyeshuri barangije kaminuza)
  • Iyi serivisi yemerewe abakora nk’ikigo cy’ubucuruzi cyemewe (Company).
  • Umushinga ugomba kuba ugaragaza guhanga udushya
  • Imishinga iterwa inkunga ni imishinga ikiri mu cyiciro cy’itangira imaze byibuze igihe kiri munsi y’imyaka itatu itangiye ibikorwa.
  • Umushinga ugomba kuba ukomatanya ibijyanye no kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ndetse no kubyongerera agaciro. . 
 
d. Uko wasaba iyi serivisi
  • Iyi nguzanyo umugenerwabikorwa ashobora kuyisabira binyuze ku rubuga rwacu bdf.rw
  • Ushobora no kugana ishami rya BDF rikwegereye bakagufasha kohereza ubusabe.

Kuva BDF yashingwa mu mwaka wa 2011,
imaze gufasha imishinga irenga 40,000.