Kongerera ubushobozi SACCO

Iyi ni serivisi yashyiriweho SACCO zose mu Rwanda mu rwego rwo kuzongerera ubushobozi bwo gutanga inguzanyo ku bazigana.

SACCO mu turere twose tw’igihugu, zifite uburenganzira kuri iyi nguzanyo. Abagore n’urubyiruko bari mu bagenerwabikorwa b’ibanze muri iyi gahunda

Ibisabwa kugirango SACCO yemererwe iyi nguzanyo

a. SACCO igomba kuba yarasinye amasezerano y’imikoranire na BDF

b. Ibaruwa yandikiwe umuyobozi mukuri wa BDF iriho iyi migereka

  1. Icyangombwa cyatanzwe na Banki nkuru y’urwanda (BNR) cyemerera SACCO gukora
  2. Impapuro zerekana imikoreshereze y’imari (financial statement) mu gihe cy’imyaka ibiri.
  3. Ikigereranyo cy’agateganyo cy’imiterere y’imari (cash flow projections) muri uwo mwaka SACCO isabiramo iyi nguzanyo.
  4. Kopi ya politiki igenga imitangire y’inguzanyo muri SACCO
  5. Urutonde rw’ibyiciro by’abagenerwabikorwa (abagore n’urubyiruko) bazafata ku nguzanyo zizatangwa na SACCO.
  6. Inyandiko zigaragaza agaciro k’umutungo wa SACCO izatangaho ingwate.
  7. Imiterere y’ubuyobozi bwa SACCO (amashuri bize, imishahara yabo n’inshingano zabo)

Kuva BDF yashingwa mu mwaka wa 2011,
imaze gufasha imishinga irenga 40,000.